Ingimbi Z’u Rwanda Zatangiye Zitsindirwa Muri Tanzania

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Abakinnyi ba Tanzania batangiye batsinda ab'u Rwanda.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20, yatsinzwe na Tanzania ibitego 3-0 mu mukino wa mbere wa CECAFA y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 ibera i Dar es Salaam muri Tanzania.

Kuri Stade yitwa Uhuru Stadium Saa niho uyu mukino waraye ubereye saa moya n’igice z’ijoro za Kigali, mu Rwanda icyo gihe hakaba harimo kubera undi mukino wahuza APR FC na Marines FC.

Uyu wo warangiye APR FC itsinze Marines ibitego 4-1.

I Dar es Salaam, iminota 20 ya mbere ingimbi z’uu Rwanda zakinnye neza zishaka kwinjiza igitego cya mbere, biranga bagenzi babo bo muri Tanzania bababanza icya mbere.

Bidatinze, abakinnyi Faradji Kayanda, Juma Abushiri ‘Chuga Boy’ na Evastus Lukamini batsinze u Rwanda ibitego 3-0.

Iminota 45 y’umukino yarangiye abanya-Tanzania bari imbere n’ibitego 3-0.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bagerageje kwiminjiramo agafu, biranga.

Umutoza w’u Rwanda yakuyemo Ndungutse Assouman na Dushime Jean Claude, basimburwa na Nkundukuri Léon na Byiringiro Thierry.

Izi mpinduka zari zigamije kongera imbaraga mu kibuga hagati kuko ari ho hakinirwaga imipira myinshi yahaye umusaruro Tanzania.

Nkundukuri yongereye  imbaraga hagati ndetse ikipe bari bahanganye itangira gucisha imipira ku mpande.

Ukundi gusimbuza kwabaye nyuma y’aho nako nta cyo kwatanze .

Hagenimana Eric wakinaga nka rutahizamu yasimbuwe na Nshimiyimana Obed.

Iminota 90 yarangiye abanya-Tanzania begukanye intsinzi ku bitego 3-0 muri iri tsinda A ririmo na Ethiopia.

U Rwanda ruzongera gukina ku wa 17 Nzeri(9) 2026 saa saba za Kigali kuri Uhuru Stadium mu gihe Tanzania yo izagaruka mu kibuga nyuma y’iminsi ibiri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *