Aliko Dangote yatangaje gahunda yo gufasha abagore batishoboye bagera kuri miliyoni ebyiri kubona imigabane muri Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals Limited.
Ikigo Aliko Dangote Foundation kizafatanya n’ubuyobozi bw’Intara zo muri Nigeria( ni 36), kugira ngo abapfakazi, abagizweho ingaruka n’intambara ndetse n’abandi bagore bafite ibibazo by’ubukungu babashe kugura imigabane muri uru ruganda.
Ibi yabitangaje ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama ya 81 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.
Ni no muri iyo nama Dangote yanabajijwemo uko yumva yazafatanya na Leta mu gutuma ubuzima bw’abagore batishoboye burushaho kuba bwiza.
Mu gusubiza, yavuze ko Aliko Dangote Foundation izakorana n’ubuyobozi bw’intara kugira ngo abo bagore bazabashe kugira uruhare mu itangizwa ry’igurishwa ry’imigabane mu ruganda yatangije rucukura rukanatunganya petelori n’ibiyikomokaho.
Ati: “Turafatanya n’ubuyobozi bw’intara kugira ngo abapfakazi n’abandi bagore bafite intege nke babashe kugura imigabane muri uru ruganda.”
Yongeyeho ko bazanatanga imigabane y’inyongera ku bagore bazaba baguze imigabane, kugira ngo ibe umutungo bashobora kwizigamira igihe kirekire.
Ati:“Uretse kubafasha kugura imigabane, tuzanabaha imigabane y’inyongera bashobora kubika nk’ubwizigame bw’ahazaza.”
Dangote yavuze ko gahunda igamije kugera ku bagore bagera kuri miliyoni ebyiri.
Iyi gahunda iri mu mushinga mugari witwa “People’s IPO”, ugamije gutuma Abanya-Nigeria benshi bagira imigabane muri uru ruganda rutunganya peteroli.
Izibanda cyane ku bagore bo mu bice byibasiwe n’amakimbirane n’ingo zifite ibibazo by’ubukungu.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru twa peteroli tugera ku 700,000 ku munsi.

