Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, bibutswa ko badakwiye kwiga bagamije amafaranga, ahubwo ko intego ya mbere ari ubumenyi.
Umunyamategeko Me Faustin Bagabo uyobora Ikigo Loyal Leadership Institute yabwiye abanyeshuri baje mu kiganiro yabateguriye, ko ubumenyi ari ingenzi kurusha ibindi bigendana no kwiga Kaminuza.
Hari abiga bashingiye gusa ku mafaranga batekereza ko bazabona nyuma yo kurangiza Kaminuza hakaba n’abandi biga bafite intego yo gukoresha ubumenyi bwabo mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Aba ba nyuma nibo ahanini bigana umwete bikazabagirira akamaro karambye kurusha ababa barangamiye amafaranga bashobora kutazabona cyangwa ntibayarambane.
Mu kiganiro cyiswe “Your Next Destiny”, cyabereye muri KOICA Main Hall, cyari cyateguwe na Loyal Leadership Institute (LLI) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, Me Faustin Bagabo, yabwiye abanyeshuri ko gupima agaciro k’amasomo bashingiye ku mushahara bateganya kuzabona, ari ukwibeshya.
Ati: “Ntukige kubera amafaranga kuko urebye amafaranga umaze gutangwaho n’ababyeyi ntabwo wazayaguruza ushingiye ku mushahara uzahabwa kuko ntabwo wavamo.”
Kuri we, kwiga Kaminuza kugira ngo ukemure ibibazo byugarije sosiyete y’aho umuntu yaturutse, nibyo bitanga amafaranga arambye.
Bagabo yanashimangiye ko amasomo yose afite agaciro, yaba ubuganga, ubuhinzi cyangwa ikoranabuhanga, ariko ko icy’ingenzi ari uko umuntu ayiga neza kandi agaharanira kuba indashyikirwa mu byo yahisemo.
Yasabye abanyeshuri gutegura hakiri kare ejo hazaza habo, bakamenya intego bashaka kugeraho kandi bakitegura gukoresha impamyabumenyi bazabona nk’intangiriro y’urugendo rwabo, aho kuyifata nk’iherezo ry’inzozi zabo.
Abo banyeshuri bakunze gutaka ko bahabwa amafaranga make yo kubabeshaho muri Kaminuza.
Bavuga ko avanywe ku Frw 40,000 akaba Frw 80,000 cyangwa Frw 100,000 byabafasha kurushaho.
Icyakora, abazi uko abanyeshuri ba Kaminuza babayeho, bavuga ko icyo bakwiye kwitaho kurushaho ari ukumenya gucunga neza ayo make, aho kuririra menshi bazasesagura.
Ingingo yo gushaka amafaranga kurusha ubumenyi ikunze gutuma hari abanyeshuri barangiza kwiga bafite impamyabumenyi ariko nta musaruro bashobora gutanga mu mirimo bashinzwe.
Icyo ni kimwe mu bituma ireme ry’uburezi bw’u Rwanda rihorana abarinenga.

