Dangote Ari Kwagurira Ishoramari Muri Namibia

Peter Taarifa
4 Min Read
Umuherwe wo muri Nigeria, Aliko Dangote. Ifoto/Reuters

Aliko Dangote ari kwagura ku muvuduko munini ishoramari mu bikomoka kuri peteroli muri Afurika. Nyuma yo gutangiza umushinga wo kubaka uruganda rukomeye muri Kenya, ubu yaguriye ibikorwa muri Namibia aho aherutse gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibigega bizabikwamo ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Walvis Bay muri Namibia.

Ni mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kubika no gukwirakwiza lisansi na mazutu mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Mu kuwutangiza hari Perezida wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah, ukaba ugizwe n’ibigega byo kubika ibikomoka kuri peteroli n’umuyoboro uzabigeza mu bindi bihugu byo muri aka karere.

Umushinga wose, uhuza ibigega n’imiyoboro, ufite agaciro kagera kuri miliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika ukazaba ufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 600, zirimo miliyoni 360 za mazutu na miliyoni 240 za lisansi.

Biteganyijwe ko uzafasha Namibia kuba ihuriro rikomeye ryo kubika no gukwirakwiza ibikomoka kuri peteroli, ukazorohereza ibihugu bidakora ku nyanja kubona ibyo bikenera bitagombye kwishingikiriza cyane ku makamyo atwara lisansi mu ntera ndende.

Umuyoboro uteganyijwe uzaba ufite uburebure bwa kilometero 1,700, ukazahuza Namibia n’ibihugu birimo Botswana, Zambia, Zimbabwe, Malawi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora, inzira nyayo uzanyuramo izagenwa nyuma y’inyigo n’ibyemezo by’inzego zibishinzwe.

Uyu mushinga wo muri Namibia uje ukurikira izindi gahunda zikomeye Dangote afite zo gushora imari mu rwego rw’ingufu muri Afurika, zirimo kubaka uruganda rutunganya peteroli mu gace ka Lamu muri Kenya.

Ikigo Dangote Group kirateganya kubaka uruganda ruzajya rutunganya utugunguru twa peteroli ibihumbi 700 ku munsi.

Nirurangira, ruzaba ari rwo ruganda runini rutunganya peteroli muri Afurika y’Uburasirazuba.

Uyu mushinga ufite agaciro  kangana na miliyari 16 z’amadolari ya Amerika, nk’uko amakuru yatangajwe na Associated Press mu Ukwakira 2026 abigaragaza.

Icyakora, ikiguzi cya nyuma ntikiratangazwa ku mugaragaro n’ikigo cya Dangote.

Urwo ruganda ruzajya rutunganya peteroli ituruka muri Afurika, cyane cyane iyoherezwa na Uganda n’ibindi bihugu, rukavamo lisansi, mazutu, kerosene n’ibindi bikenerwa mu nganda no mu gutwara abantu n’ibintu.

Biteganyijwe ko ruzafasha Kenya n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bituruka mu nganda zo hanze y’umugabane.

Raporo ya Associated Press ivuga ko uyu mushinga ushobora gutanga imirimo igera ku bihumbi 60, haba mu gihe cyo kubaka uruganda no mu gihe ruzaba rwatangiye gukora.

Kenya n’ibindi bihugu bibiri byo muri Afurika y’Iburasirazuba na byo biteganyijwe ko bishobora kugira imigabane ingana hamwe na 30% muri uru ruganda, nubwo amazina y’ibyo bihugu atari yatangazwa.

Dangote yanaguze imigabane muri Kenya Pipeline Company

Ikindi kigaragaza ubushake bwa Dangote bwo kwagura ibikorwa muri Kenya ni uko ikigo cye cyaguze imigabane ingana na 24.76% muri Kenya Pipeline Company ku mafaranga agera kuri miliyoni 327 z’amadolari ya Amerika.

Iki kigo gifite imiyoboro ifite uburebure bwa kilometero zisaga 1,300, itwara ibikomoka kuri peteroli biva ku cyambu cya Mombasa bikagera mu bindi bice bya Kenya no mu bihugu bituranye birimo Uganda, u Rwanda, Sudani y’Epfo na RDC.

Dangote kandi ateganya gushora andi mafaranga agera kuri miliyari 1.5 z’amadolari mu kwagura no kuvugurura iyo miyoboro, kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bizajye bigera mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba mu buryo byoroshye.

Iyi mishinga igaragaza ko Dangote atagishaka kugarukira ku gutunganya peteroli gusa, ahubwo ashaka kugira uruhare mu ruhererekane rwose rw’ubucuruzi bwayo: kuyitunganya, kuyibika, kuyitwara no kuyigeza ku baguzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *