Umujyi Wa Kigali Ugiye Gufunga Izindi Nzu Z’Ubucuruzi

Peter Taarifa
2 Min Read
Ifoto y'ikigereranyo yerekana bafungura ingufuri.

Mu itangazo ryasohowe kuwa 4 Ugushyingo 2026 n’Umujyi wa Kigali handitse mo ko hari izindi nyubako z’ubucuruzi ubuyobozi bwawo buzafunga guhera kuri uyu wa Gatanu italiki 06, Ugushyingo, 2026 kuko hari ibyo zitujuje mu kurinda abantu inkongi.

Ni inyubako ngari 10 zikorerwamo ubucuruzi, kuzifunga bikaba byaranzuwe nyuma y’ubugenzuzi umujyi wakoze ugasanga hari ibyo zitujuje ngo zikumire cyangwa zibe zazimya inkongi mu buryo bwihuse mu gihe yaba izadutsemo.

Inyubako zizafungwa nk’uko biri muri iryo tangazo ni Catchup Building Gisimenti, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom Gikondo, KAL Plaza Gikondo, N&B Plaza Kigarama, Eden Tower Nyarugenge, Matheus House Nyarugenge, Ntaganzwa House Nyarugenge na Ndaru Arcade Nyarugenge.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riti: “Ba nyir’izi nyubako n’abazicunga n’abandi bose ubugenzuzi bwagaragarije ibyo gukemura, barasabwa kwihutira gukemura ibibazo byagaragaye mu bijyanye no kwirinda inkongi.”

Iryo tangazo risobanura ko izo nzu zizaba zifunzwe ‘by’agateganyo’ zikazakomererwa ari uko zujuje ibisabwa, kandi zikazabanza gusuzumwa.

Umujyi wa Kigali wanibukije ba nyir’inyubako bose n’abazicunga ko bafite inshingano zo guhora bazibungabunga no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda inkongi, kugira ngo ubuzima n’umutungo by’abazituye, abazikoreramo n’abazigana birindwe.

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2021 kugeza mu 2025 habaye inkongi 1, 380, zakomerekeyemo abantu 125, zigahitana abantu 28, mu gihe imibare yo kugeza muri Nzeri 2026 igaragaza ko habaye izindi nkongi 418, zakomerekeyemo abantu 41, zigahitana 19.

Inkongi ikomeye kurusha izindi iheruka mu Rwanda ni iyabaye ku italiki 10, Ukwakira 2026 ubwo isoko rya GOICO iri mu Murenge wa Muhoza muri Musanze ryakongokaga.

Iyo nkongi yari ikomeye kuko na Perezida Paul Kagame yihanishije abo yagizeho ingaruka mu butumwa yacishije kuri X.

Ababaruye ibyayangirikiyemo bavuga ko yahiriyemo ibifite agaciro ka Miliyari Frw 30.

Aho ibyo bibereye, abashinzwe ubutabazi batangiye isuzuma ryagutse ry’inyubako nini zihurirwamo abantu benshi hagamijwe kureba niba zujuje ibisabwa mu gukumira no kurwanya inkongi.

Ni isuzuma ribera hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, rikaba rikorwa na Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, iy’ubutegetsi bw’igihugu, Polisi n’izindi nzego.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *