Guverineri Soraya Yahawe Igihembo Ku Rwego Rwa Afurika

Peter Taarifa
3 Min Read
Guverineri wa Banki y'u Rwanda Soraya Hakuziyaremye Munyana.

Igihembo African Woman in Finance Award Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Soraya Hakuziyaremye yahawe gitangwa n’Ihuriro rya Africa Financial Summit (AFIS), kigenewe abagore bagaragaje ubuyobozi budasanzwe n’umusaruro ufatika mu guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika.

Mu 2026, iki gihembo cyahawe Soraya Munyana Hakuziyaremye, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), mu muhango wabereye i Luanda muri Angola ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Abahabwa iki gihembo baba barabaye indashyikirwa mu mwuga, baragize amateka meza y’akazi n’ibikorwa bifatika mu rwego rw’imari.

Baba kandi baragaragaje ubushobozi bwo kuyobora inzego z’imari no kuziteza imbere, bakaba abantu bafite ijambo n’uruhare mu gufata ibyemezo no guteza imbere urwego rw’imari muri Afurika.

Uhabwa icyo gihembo agomba kuba yaragize uruhare mu gutuma abantu benshi, cyane cyane abari basanzwe batagerwaho na serivisi z’imari, bazibona.

Guverineri Soraya Hakuziyaremye Munyana niwe mugore wayoboye BNR bwa mbere mu mateka yayo.

Yahawe izi nshingano muri Gashyantare 2025, nyuma yo kuba Visi Guverineri kuva muri Werurwe 2021.

Ubwo yari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda hagati ya 2018 na 2021, yagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Made in Rwanda.

Kandi abamuhaye igihembo bavuga ko muri icyo gihe inganda zagize ubwiyongere bw’impuzandengo ya 9% buri mwaka, ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga biriyongera.

Soraya kandi yagize uruhare mu biganiro n’imikoranire byafashije mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Yabaye umwe mu bagize itsinda ry’impuguke rya Graça Machel Trust rishinzwe guteza imbere uruhare rw’abagore mu kubona serivisi z’imari no mu bukungu bwa Afurika.

Muri Nzeri 2025 yagizwe umugore wa mbere uyoboye Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe guteza imbere serivisi z’imari no guharanira ko zigera kuri bose (Alliance for Financial Inclusion – AFI).

Kuki igihembo yahawe gifite agaciro?

Hari impamvu eshatu z’ingenzi:

– Kigaragaza uruhare rw’abagore mu miyoborere y’inzego zikomeye z’imari.

– Gishimangira ko serivisi z’imari zitagomba kugera ku bakire gusa, ahubwo zigomba no kugera ku bagore, urubyiruko, abahinzi n’abandi bafite ubushobozi buke.

– Kigaragaza ko ubuyobozi bwiza mu nzego z’imari bugomba kujyana no guteza imbere ubukungu n’umutekano w’ubukungu bw’igihugu.

Igihembo cyahawe Hakuziyaremye ni ishimwe rishingiye ku rugendo rwe rw’umwuga, inshingano yasohoje, uruhare rwe mu rwego rw’imari n’ibikorwa byo guteza imbere serivisi z’imari.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *