Abadepite Barabaza Umujyi Wa Kigali Uko Uhangana N’Ibiyobyabwenge Mu Bawutuye

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Urumogi ni ikiyobyabwenge kiri mu bikomeye nk'uko amategeko y'u Rwanda abiteganya.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’abaturage barasura ubuyobozi bw’Uturere tw’Umujyi wa Kigali babubaze uko buhanganye n’ubusinzi n’ibiyobyabwenge byugarije abawutuye.

Amakuru Taarifa Rwanda ikesha abashinzwe itumanaho mu Nteko ishinga amategeko agaragaza ko izo ngendo ziri burebe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inteko Rusange y’Abadepite irimo ujyanye no gukurikirana ikibazo cy’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ababikoresha.

Amatsinda atatu y’Abadepite niyo ari bugere muri utwo turere, itsinda rimwe muri Kicukiro, irindi muri Gasabo mu gihe irindi riri bujye muri Nyarugenge.

Ikindi kiri bugarukweho mu biganiro izo ntumwa za rubanda ziri bugirane n’abayobora Umujyi wa Kigali ni ukureba uko wita ku bibazo by’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Nyuma y’inama ziri bubere ku Biro bya buri Karere, harakurikiraho gusura ibikorwa bijyanye no gukemura ibyo bibazo.

Ikibazo cy’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali gihangayikishije inzego z’umutekano, ubuyobozi muri politiki n’inzego z’ubuzima kandi nubwo hashyizweho ingamba zitandukanye zo kugikumira, kiracyafite ubukana.

Kuba ahanini urubyiruko ari rwo rukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga bitera impungenge abakuru bitewe n’uko abakiri bato baba ari bo igihugu kiba gihanze amaso mu gihe kizaza.

Uretse inzoga z’ubwoko bunyuranye, hari n’ibiyobyabwenge rukoresha birimo urumogi, mugo (heroin), cocaine, methamphetamine n’ibinini bikoreshwa nabi.

Hari kandi n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge.

Abo mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’u Rwanda bakunze gutangaza ko bafata abantu bakekwaho gucuruza cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse bakanafata ibiyobyabwenge bitandukanye mu bikorwa byo kubirwanya.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko ibiyobyabwenge n’ubusinzi bukabije biri mu bintu bikomeye bitera indwara zo mu mutwe kandi byombi bihungabanya ituze rya rubanda.

Gukubita, gukomeretsa cyangwa ubwicanyi, guhohotera abana cyangwa gufata abagore ku ngufu biri mu biterwa n’ikoreshwa ry’ibyo biyobyabwenge cyangwa ubusinzi bukabije.

Mu ngamba zo guca cyangwa gukumira ingaruka mbi z’ikoreshwa rikabije ry’inzoga, Guverinoma ikora ubukangurambaga mu rubyiruko no mu bashakanye, igahana abakoresha, abakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibigo byayo bigerageza gufasha ababaswe nabyo kubireka hagamijwe ko bakongera kuba ingirakamaro kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Icyakora hari abo binanira bakongera gusubira gukoresha ibyo binyabutabire byangiza ubwonko.

Ahanini ni abatangiye kubikoresha bakiri bato cyane, bakabikuriramo kubyiyaka bikabagora.

Ni ikibazo gisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, amashuri, amadini n’amatorero n’abaturage kugira ngo kigabanuke cyangwa nibishoboka kiranduke.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *