Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amavubi Yerekeje Muri Cameroon Mu Mukino Wo “Gupfa No Gukira”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amavubi Yerekeje Muri Cameroon Mu Mukino Wo “Gupfa No Gukira”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 March 2021 11:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon, mu mukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri icyo gihugu mu ntangiro z’umwaka utaha.

Iyi kipe yahagurutse n’indege ya RwandAir saa tatu, ibanza guca i Brazaville muri Repubulika ya Congo, mu rugendo rugomba kumara amasaha atanu.

Amavubi agiye mu myiteguro y’umukino azakina na Cameroon ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, i Douala. Ni umukino rusabwa gutsinda ngo rwizere kujya muri CAN 2021 izakirwa n’icyo gihugu.

Mu itsinda F riyobowe na Cameroon n’amanota 10, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota atanu, rurusha Mozambique inota rimwe kuko yo ifite ane. Ku mwanya wa nyuma hari Cap-Vert na yo ifite amanota ane ariko izigamye ibitego bike.

Amavubi ageze kuri uyu mukino afite icyizere nyuma y’uko ku wa Gatatu yatsinze Mozambique igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amavubi arasabwa iki?

Arasabwa mbere na mbere gutsinda Cameroon kugira ngo yizere kubona itike ya CAN 2021. Ibyo byatuma ibizava mu mukino wa Mozambique na Cap Vert binganya amanota (4/4) nabyo bizakina ku wa 30 Werurwe, bita agaciro.

Mu gihe u Rwanda rwatsindwa na Cameroon, ikipe izatsinda hagati ya ziriya zindi izahita irurusha amanota abiri, ibe ariyo ijya muri CAN 2021.

Mu gihe u Rwanda rwanganya na Cameroon, ruzasigara rucungira amahirwe yarwo gusa ku kuba na Mozambique yanganya na Cap Vert, mu mukino uzabera kuri Estádio do Zimpeto muri Mozambique.

Abakinnyi 23 bajyanye n’ikipe y’igihugu
TAGGED:AmavubiCAN 2021featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abantu 2000 Bagiye Gupimwa COVID-19 Mu Bushakashatsi Muri Kigali
Next Article Macron Agiye Gushyikirizwa Raporo Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?