Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: EBOLA Yahitanye Umuturage Wa Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

EBOLA Yahitanye Umuturage Wa Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2022 10:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangarije kuri Twitter ko hari umuturage w’iki gihugu wahitanywe na Ebola. Niwe muntu wa mbere utangajwe ko yahitanywe n’iyi ndwara muri uyu mwaka wa 2022 kuko uwo yaherukaga guhitana yapfuye mu mwaka wa 2019.

Uwapfuye ni umugabo waguye ahitwa Mubende rwagati muri Uganda, akaba yari afite imyaka 24 y’amavuko.

Nyuma y’amakuru y’uko hari umuntu uri kuva amaraso aturutse mu ‘twengehu, abaganga bahise babimenyesha Minisiteri y’ubuzima nayo yohereza itsinda ry’impuguke mu byorezo zijya kureba.

Utwengehu ni utwenge tuba ku ruhu dusanganywe akamaro ko gusohora icyuya.

Zageze yo zifata ibizami by’impagaririzi (samples) zijya kubipima zisanga ni Ebola.

Uganda confirms an outbreak of Ebola Virus Disease (EVD) in Mubende District, Uganda.
 
The confirmed case is a 24 year old male a resident Ngabano village of Madudu Sub County in Mubende District presented with EVD symptoms and later succumbed. pic.twitter.com/36i9xyxdxm

— Ministry of Health- Uganda (@MinofHealthUG) September 20, 2022

Basanze ari Ebola yageze muri Uganda iturutse ku yindi isanzwe iba muri Sudan.

Abahanga bayise Ebola-Sudan strain.

Uwapfuye yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Ngabano mu gace ka Madudu mu Ntara ya Mubende.

Ebola ariko yari iherutse kuvuga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu gituranye na Uganda.

Muri Mata, 2022,  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization( WHO), ryatangaje ko icyorezo Ebola kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyari cyamaze kugira imbaraga zituma kigera no muri Repubulika ya Congo bituranye.

Ibi bihugu biraturanye k’uburyo imirwa mikuru y’ibi bihugu igabanywa n’ikiraro cy’uruzi rwa Congo.

Ibi byatangajwe hashize igihe gito, Repubulika ya Demukarasi ya Congo  itangaje ko muri kiriya gihugu hadutse ‘ubwandu bwa 14’ bw’iki cyorezo.

Bwari bwiganje mu Ntara ya Equatéur mu gace kitwa Mbandaka.

Ubwoba bwari ubw’uko kiriya cyorezo gishobora no kuzagera mu Murwa mukuru, Kinshasa.

TAGGED:CongoEbolaUbuzimaUgandaUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri COMESA Ubuziranenge Bw’Ibikoresho Bitanga Ingufu ‘Zisubira’ Burakemangwa
Next Article IMPARATA: Izina Ry’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Bidakurikije Amategeko Muri Gatsibo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyasubirwamo?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?