Tariki 25, Ugushyingo, 2024 i Luanda muri Angola habereye inama yahuje Minisitiri Olivier Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na mugenzi we Judith Kayikwamba Wagner wa DRC, iganirirwamo uko inyandiko ku mahoro mu Burasirazuba bwa DRC yazashyirwa mu bikorwa.
Mbere y’uko ba Minisitiri bayihabwa bakayiganiraho bakayemeza, yari yabanje kwandikwa n’abahanga mu by’umutekano, ikaba inyandiko ikomeye yerekana uko FDLR izamburwa intwaro n’uburyo u Rwanda ruzakuraho ingamba rwafashe zo kwirinda.
Ubwanditsi bwa Jeune Afrique dukesha aya makuru buvuga ko iriya nyandiko mu Gifaransa bise Concept d’opérations (Conops) ari inyandiko isobanutse kandi ikomeye.
Abayanditse bavuga ko izafasha mu kugarura amahoro mu gice cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kimaze igihe kirekire kiri mu ntambara.
Iyo ntambara yateye umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Kigali kubera ko buri ruhande rushinja urundi gushyikira uruhande ruruhungabanyiriza umutekano.
U Rwanda ruvuga ko DRC ifasha FDLR yasize iruhekuye naho DRC ikarushinja gufasha M23 yayizengereje.
Mu nyandiko Concept d’Opérations handitsemo uko ibikorwa bya gisirikare byo kurimbura FDLR bizakorwa ndetse n’uburyo u Rwanda ruzakuraho ingamba zarwo zo kwirinda.
Mu Ugushyingo, 2021 nibwo M23 yatangije intambara ku butegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ikavuga ko abagize uwo mutwe bashaka ko ubutegetsi bwa Kinshasa bubumva, bukareka kubafata nk’abanyamahanga.
Kuva icyo gihe, abarwanyi b’uyu mutwe bamaze kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Inyandiko iherutse gusinywa ngo iki kibazo kirangire yashyizweho umukono kandi na Angola nk’umuhuza.
Mu magambo arambuye iriya nyandiko bayise Concept des Opérations du Plan Harmonisé de Neutralisation des FDLR et de Désengagement des Forces/Levée des Mesures Défensives du Rwanda, yabanje gusinywa n’abahagarariye ubutasi ku bihugu byombi.
Uruhande rwa DRC rwasinyiwe na Justin Inzun Kakiak uyobora uru rwego iwabo rwitwa l’Agence Nationale de Renseignement (ANR) naho u Rwanda rusinyirwa na Jean-Paul Nyirubutama ushinzwe ubutasi bwo hanze mu rwego rushinzwe umutekano n’iperereza rwitwa National Intelligence and Security Agency (NISS).
Angola yo yari ihagarariwe na Matias Bertino Matondo ushinzwe ubutasi bwo hanze.
Inyandiko basinye igizwe na paji zirindwi ikaba yitezweho kuba imbarutso yo kuzahura umubano hagati ya Kigali na Kinshasa kugira ngo abaturage bongere bahahirane.
Kugira ngo ibyo bigerweho, buri gihugu hari ibyo gisabwa gukora kandi neza.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo isabwa guca intege ‘burundu’ FDLR, kandi abayirimo bakoherezwa mu Rwanda.
Usomye iyo nyandiko, ubona ko kugira ngo ibyo byose birangire, amahoro ateganywa nayo aboneke, hakenewe igihe kingana byibura n’amezi atatu, ni ukuvuga byibura iminsi 180.
Mu minsi 15 ya mbere, hagomba kubaho gusuzuma neza urwego FDLR itejeho u Rwanda akaga, hakamenyekana neza aho ikorera, ibikoresho ifite ndetse hakarebwa neza n’indi mitwe ikorana nayo.
Hagati aho, u Rwanda rwo ruzatanga amakuru afatika yerekeye ibikorwa byose rwashyizeho byo kwirindira umutekano.
Igice cya kabiri cy’ibikorwa biteganyijwe muri ariya masezerano kizakorerwamo ibyo kwambura intwaro FDLR n’abo bakorana, bikazakorwa binyuze mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho.
Muri icyo gihe ibyo u Rwanda rukora nabyo bizaba bigenzurirwa hafi.
Igice cya gatatu cy’ayo masezerano kivuga ko hazakurikiraho igenzurwa riboneye ry’uko ibikorwa kuri buri ruhande byagenze.
Igice cya kane cy’ibikubiye muri ayo masezerano kivuga ko hazakurikiraho gushyira ibintu ku murongo, ibyo muri iyo nyandiko bise stabilisation.
Kizakorerwamo ibyerekeye gusubiza abahoze muri FDLR mu buzima busanzwe bigakorwa hagamijwe ko umubano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo usagamba.
Ibyo byose bizakorwa ku buhuza n’ubufatanye bwa Angola, iki gihugu kizanareba uko ibikubiye muri ariya masezerano byashyizwe mu bikorwa muri icyo gihe cyose.
Inyandiko igena uko umubano hagati ya DRC n’u Rwanda ugomba gusubizwa mu buryo iteganya uburyo ibibazo bishobora kuzavuka nyuma y’ishyirwa mu bikorwa byayo masezerano, byazakemurwa.
Kugeza ubu ni uko ibintu byafashe, umuryango mpuzamahanga ukaba utegereje kureba uko iyubahirizwa ry’ayo masezerano rizashyirwa mu bikorwa.