Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: MINAGRI Yatangaje Ko Hari Gukorwa ‘Imiti Mishya’ Y’Uburondwe Nyuma Yo Kunengwa N’Aborozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

MINAGRI Yatangaje Ko Hari Gukorwa ‘Imiti Mishya’ Y’Uburondwe Nyuma Yo Kunengwa N’Aborozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 March 2022 10:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yibutse gutangaza ko  hari ubwoko butatu bw’imiti buri gukorwa nyuma y’uko aborozi bo mu Karere ka Nyagatare batangaje ko imiti bari bamaze igihe batera inka zabo ngo yice uburondwe idakora.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, RBA, ku rubuga rwacyo kuri murandasi cyanditse ko aborozi bo mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kubona ko imiti bari basanzwe batera inka buri wa Gatandatu nta musaruro itanga, bacyitabaje ngo kibavuganire.

Ubusanzwe buri wa Gatandatu aborozi bo muri aka Karere  bafuhera umuti  inka zabo kandi muri kariya karere  hubatswe ahantu ha kijyambere bazifuherera harenga 50.

Bazifuhera umuti bakoresheje imashini k’uburyo iyo uwo muti ufite ubuziranenge inka ifuherwa umuti umubiri wose ikahava nta kirondwi kiyiriho.

Ubusanzwe ikirondwe ni akanyabuzima gato kabeshwaho no kunyunyuza amaraso y’ibindi binyabuzima cyane cyane ibifite ubwoya bwinshi kuko gakunda ahantu hashyushye.

Kari mu bwoko bw’udusimba bita ‘parasites.’

Icyakora  imiti aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko imiti bari basanzwe bakoresha mu kwica kariya gakoko kanyunyuza amaraso y’inka zabo,  nta kigenda!

Bawe mu borozi bo muri kariya karere baganiriye na RBA bayibwiye ko kuba ikibazo cy’uburondwe budacika biterwa n’imiti yatanzwe mu buryo bwemewe mu gihugu ariko ikaba itica uburondwe.

Ni ngombwa kwibuka ko iyo uburondwe bubaye bwinshi ku nka, buba bushobora kuyitera indwara ziri hagati ya 12 na 20.

Mu yandi magambo, aba borozi bavuga ko imiti RAB  na MINAGRI bahaye aborozi bababwira ko yica uburondwe, bababeshye.

Byatumwe bazibukira ibyo kujyana inka zabo mu bipangu aho zifuhererwa ahubwo bahitamo kuzajya baziterera imiti mu ngo zabo.

Ngo bazitera umuti usanzwe ukoreshwa mu buhinzi bita DUDU.

Imiti bakoreshaga mbere ariko bakaza gusanga nta kigenda yari mu bwoko butatu.

RAB na MINAGRI bahaye aborozi isezerano…

Nyuma yo kumva no kwemera ko aborozi bo muri kariya karere banega imiti bahwe ngo yice uburondwe, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,  RAB,  cyatangaje ko bitarenze Nyakanga, 2022, hazasohoka imiti y’ubwoko bushobora kwica neza uburondwe.

Iki kigo cyabwiye RBA ko kizi neza ko hari aborozi banenze imiti itatu cyatanze ngo ikoreshwe.

Icyakora iki kigo kinenga bakoresha wa muti witwa DUDU kuko ngo ugira ingaruka mbi ku nka.

Nyuma yo gutangaza ko hari imiti mishya igiye kuzasohoka, RAB yavuze ko nirangiza gusohoka, hazabaho n’igihe cyo guhugura aborozi uko ikoreshwa.

Aborozi babwiye RBA ko niba Leta ishaka ko borora inka zigashisha zikabyara, yagombye kubafasha kubona imiti myiza y’uburondwe kandi ngo si ubwa mbere bibisaba ariko ntibicyemuke.

TAGGED:featuredIkigoImitiInkaMINAGRINyagatareRABUburondwiUbworozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Akamaro K’Ibitabo Mu Mateka Ya Muntu No N’Amajyambere Ye
Next Article FIFA Yahagaritse Kenya Na Zimbabwe Mu Mupira W’Amaguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

‘Rwabuze Gica’ Hagati Ya Ndayishimiye N’Abacuruza Lisansi

Kicukiro: Ikigo Kivura Indwara Z’Umutima Kiruzura Umwaka Utaha

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

IBUKA Ivuga Ko Muri Huye Hamaze Kuboneka Imibiri 301 Mu Mezi Ane

Menya Itegeko Ryavuguruwe Ry’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge Rikurikizwa Mu Rwanda

Biya Agiye Kongera Kuyobora Cameroun Muri Manda Izarangira Afite Hafi Imyaka 100

You Might Also Like

Ibidukikije

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?