Museveni Yagurishije Ramaphosa Inyambo Zifite Agaciro Ka $120,000

Inyambo ni inka nziza

Perezida Yoweli Museveni avuga ko afite inka nziza zizi kwihanganira izuba ntizinambe, zikagumana itoto. Ni inyambo kandi ngo mu myaka mike ishize yagurishije Ramaphosa inka 43 zo muri ubu bwoko ku giciro cya $120,000.

Mu kiganiro yahaye abaturage be akoresheje Twitter, Perezida Museveni yavuze ko hari umwe mu nshuti ze witwa Motsepe aherutse kumubwira ko hari ikimasa yaguze na Ramaphosa, uyu akaba ari Perezida wa Afurika y’Epfo.

Inyambo 43 zagurishijwe Cyril Ramaphosa ku $120,000

Museveni yahise amumenyesha ko ari we wagurishije icyo kimasa kwa Ramaphosa.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Museveni yasuye amashyo y’inyambo ze zirorerwa ahitwa Kisozi.

- Advertisement -

Yanditse ko ziriya nka ziteye neza kandi zifite ubushobozi bwo kwihanganira izuba ryinshi ntizinambe ngo zinanuke zibe imiguta.

Ati: “ Izi nka ni nziza rwose. Ntiwamenya ko urwuri rwagabanutse, urabona ko zisa neza. Iyo ziza kuba ari nka zazindi zitwa ko ari iza kijyambere, ntizari gushobora kwihanganira ibi bihe.”

Avuga ko niyo bibaye ngombwa ko ziziya nka ziribwa, ngo zigira inyama nziza zitagira ibinure bitera abantu  kubyibuha cyane kuko zifite ikinyabutabire gike bita cholesterol.

Azishimira kandi ko zigira amata avura vuba, agatanga ikivuguto kiza ndetse n’amavuta y’inka akaba meza.

Si amata y’inyambo ze ashima ubwiza gusa ahubwo avuga ko n’uburo ndetse n’imyimbati ari ibiribwa ntagereranywa.

Bivugwa ko mu mirire ye, Perezida Museveni yirinda ibintu bifite amavuta menshi kandi agakunda indyo gakondo nyafurika ndetse n’iyo mu gihugu cye, Uganda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version