Uguceceka gukomeje kuba kose ku nzego ziyobora umukino wa Volleyball, mu gihe amakuru agaragaza ko ikipe y’u Rwanda mu bagore yasezerewe muri shampiyona nyafurika ririmo kubera i Kigali, izira gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa.
Byose bijya gucika, ku wa Kane abakinnyi b’u Rwanda na Senegal binjiye muri Kigali Arena batangira kwishyushya, bitegura ko mu mwanya muto batangira gucakirana.
Abantu benshi bakomeje gutegereza ko umukino utangira, urujijo ruza kuba rwinshi ubwo aho kugira ngo umukino utangire, abategura imikino baje kugaragara bajya impaka nyinshi.
Nyuma y’ugutegereza kwarambiranye byaje gutangazwa ko “umukino usubitswe ku mpamvu za tekiniki”, nk’uko komiseri w’umukino icyo gihe yabitangaje.
Abafana bari bazinduwe no kureba ibilo bivuza ubuhuha basabwe guhita bataha.
Impamvu zatangiye kujya hanze
Guhera ku ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryakiriye irushanwa, Minisiteri ya Siporo, Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB) cyangwa Impuzamashyirahamwe yo ku rwego rw’isi (FIVB), nta n’umwe weruye ngo avuge impamvu umukino usubitswe.
Mu itangazo ry’magambo 15 gusa ryasohowe na CAVB ku wa Kane, yavuze ko iza gutangaza amakuru yisumbuye. Iminsi ibiri irashize, turacyategereje.
Muri icyo gihe ariko haje kumenyekana ko Morocco na Nigeria byareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bo muri Brazil badafite ibyangombwa.
Icyo gihe haje kumenyekana amazina ane ya Aline Siwurira wambara nimero 2, Apolinario Caroline nimero 3, Mariana de Silva nimero 6 na Moreira Gomes wambara nimero 16 nk’uko bigaragara mu kirego cyatanzwe na Nigeria.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Nigeria ryandikiye CAVB, risaba ko ibyavuye mu mukino n’u Rwanda byateshwa agaciro, Nigeria igahabwa intsinzi.
U Rwanda rwari rwatsinze Nigeria amaseti 3-0.
Ikibazo cyaje gite?
Mbere y’uko u Rwanda rwitabira irushanwa, rwabanje gushaka abakinnyi b’intoranywa, haza igitekerezo cyo kwitabaza bamwe mu bakinnyi bo muri Brazil cyane ko umutoza Paulo De Tarso ari ho akomoka.
Hari amakuru ko FRVB yakiriye ibaruwa yaturutse muri Brazil ivuga ko abo bakinnyi nta shyirahamwe rya Volleyball ryabandikishije nk’aho ari abaryo, bityo ko bashobora kwandikisha n’u Rwanda, bakarukinira.
Gusa ayo makuru yaje gukemangwa, ari nayo yazamuye ibirego.
Kuri uyu wa Gatandatu hasohotse amakuru ku biganiro byahuje CAVB, FIVB n’u Rwanda, bikubiye mu ibaruwa yandikiwe Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij.
Igaragaza ko Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yasabaga ko ibihano byafatiwe abakinnyi na FRVB bihita bikurwaho, irushanwa rigakomeza nta nkomyi.
Ku ruhande rwa FIVB, yo yagaragaje ko idashobora gufata ibyemezo bitandukanye n’amabwiriza mpuzamahanga yishyiriyeho, agenga amarushanwa.
FIVB yavuze ko “ihagarikwa ry’abakinnyi kimwe n’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda bigumaho, ndetse imikino yose yakinwe n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda rugaterwamo mpaga, hakurikijwe amategeko ya FIVB.”
Ibi byose birimo kuba mu gihe u Rwanda rwari rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza.
Rwasabwaga gushimangira intsinzi ku mukino wa Senegal, ngo ruzamuke nk’ikipe ya mbere mu itsinda, ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka.
Amategeko avuga iki?
Birasaba kwemeza neza niba koko bariya bakinnyi batarandikishijwe n’ishyirahamwe rya Volleyball muri Brazil.
Bigaragaye ko habayemo amakosa, ingingo ya 12.2 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIVB yemejwe mu mwaka ushize wa 2020, iteganya ibihano ku makipe n’abakinnyi bagaragaye mu irushanwa batabyemerewe.
Iteganya “gukura uwo mukinnyi mu irushanwa, guterwa mpaga ku mikino wa mukinnyi yagaragayemo, guca ihazabu ishyirahamwe ry’umukino cyangwa ikipe umukinnyi yagaragayemo amafaranga 30,000 y’amasuwisi kuri buri mukinnyi utemewe wagaragayemo, no guhagarika ishyirahamwe ry’umukino, shampiyona, amakipe, abakinnyi n’abayobozi babigizemo uruhare mu gihe kigera ku myaka ibiri.”
Imibare igenekereje yerekana ifaranga rimwe ry’amasuwisi ringana na 1,070 Frw, bivuze ko ukubye n’abakinnyi bane bagaragajweho ikibazo ku Rwanda, rwacibwa 120,000 CHF, bingana na miliyoni nibura 128 Frw.
Amategeko agenga amarushanwa ya FIVB yo mu 2020, asobanura neza mu ngingo ya 2.4.1 ko umukinnyi aba uw’ishyirahamwe runaka iyo rimwandikishije bwa mbere mu ikipe y’igihugu mu mikino yemewe.
Aba uwaryo kandi iyo rimuhaye ibyangombwa nk’umukinnyi akuzuza imyaka 14 aribarizwamo. Iyo agejeje imyaka 14, ishyirahamwe rimwandikwaho ni irimuhaye bwa mbere ibyangombwa byo gukina mu ikipe irishamikiyeho.
Icyo gihe abarwa nk’umukinnyi w’iryo shyirahamwe, hatitawe ku bundi bwenegihugu afite.
Ingingo ya 2.4.2 iteganya ko iyo afite gusa ubwenegihugu bw’ikindi gihugu butari ubw’iryo shyirahamwe, “yemererwa gukina mu ikipe y’igihugu y’ishyirahamwe rye iyo amaze kubona ubwenegihugu bwaryo.”
Amaherezo araba ayahe?
Igikenewe cya mbere kizaba kwemeza niba koko abakinnyi u Rwanda rwakinishije batabyemerewe, hakurikijwe amategeko.
Imana y’u Rwanda niyera, ruzaguma mu irushanwa. Gusa nibasanga hari amategeko yishwe, hazakurikizwa ingingo z’amategeko ziteganya ibihano.
Abasesenguzi mu by’imiko ariko bavuga ko FIVB ishatse yareka irushanwa rigakomeza, kuko amategeko yishwe mbere ubwo ryatangiraga ibyangombwa by’abakinnyi bitagenzuwe, ikibazo kikamenyekana ku mukino wa gatatu w’irushanwa.
Imiterere y’iryo rushanwa ariko yazamura urujijo aho kurugabanya, kuko ryaba ryishe amategeko nkana.
Ku rundi ruhande hibazwa icyaba mu gihe FRVB yaba ihagaritswe ndetse ikipe y’u Rwanda igakurwa mu irushanwa, mu gihe ari yo yari irimo gukora nk’umuhuza w’ibintu byinshi mu irushanwa.
Ku ruhande rwa leta kandi amakuru avuga ko u Rwanda rutishimiye ibi byose birimo kuba, bijyanye n’amafaranga n’izindi mbaraga byashowe mu myiteguro y’irushanwa, none iminsi ibaye ibiri abafana n’abanyarwanda batazi aho irushanwa rigana.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 12 Nzeri, ryagombaga kurangira ku wa 20 Nzeri 2020.
Ntabwo haramenyekana niba ingengabihe izubahirizwa, cyangwa niba iminsi izongerwa.