Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Ruributswa Ko Amahoro Ari Yo Majyambere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubyiruko Ruributswa Ko Amahoro Ari Yo Majyambere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 September 2023 9:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kugira amahoro bikubiyemo byinshi. Akenshi amahoro ni umusaruro w’umutekano kuko iyo wariye, ukanywa, ukaryama ugasinzira, warwara ukivuza, ntugirane amakimbirane n’abandi; bituma wumva mu mutima wawe utekanye.

Kugira uwo mutekano urambe bisaba ko n’abandi baba bawufite bityo amahoro kuri mwese agahinda.

Amahoro ni igiteranyo cy’ibintu byose bikubiye mu mutekano w’abantu kandi uwo mutekano ukaba urambye.

N’ubwo ari uko bimeze ariko bisaba kubanza kumenya ikibangamira abantu ntibatekane bityo bamwe bakabuza abandi amahoro.

Mu ngo ibintu biracika, urubyiruko rwabaye nyamwigendaho, abenshi babaye intakoreka, abakuru nabo ntibakibuka ko gukura bijyanirana no kuba icyitegererezo ku bato kuko hari benshi muri abo bakuru babaswe n’inzoga n’izindi ngeso ziba abato urugero rubi.

Ibiciro ku isoko byarazamutse kubera umusaruro muto mu buhinzi, intambara zishingiye ku bwumvikana buke bwa politiki zizi hirya no hingo…hari byinshi bibuza abantu amahwemo.

Ibi byose bituma abantu bahungabana mu mitekerereze bityo n’imyitwarire ikaba mibi.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro, urubyiruko ruhagarariye urundi hirya no hino rwateraniye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko rwungurana ibitekerezo ku ‘AMAHORO’.

Bamwe muri bo nka Colbert Rulinda uyobora Umuryango Rwanda We Want yavuze ko we na bagenzi bakora uko bashoboye kugira ngo bahangane n’ibitera ihungabana n’ibindi bibazo byo mu mutwe.

Colbert Rulinda uyobora Umuryango Rwanda We Want

Imibare ya RBC ivuga ko urubyiruko ruri mu byiciro by’Abanyarwanda bugarijwe n’indwara zo mu mutwe zirimo n’agahinda gakabije.

Mu gufasha urubyiruko kwirinda ibyaruhungabanya [ igihe ari rwo biturutseho], Rulinda yabwiye bagenzi be ko bakoresha uburyo bwo kuganira n’abandi kugira ngo babahumurize kandi babafashe mu bundi buryo igihe cyose bishoboka.

Si we gusa wasangije bagenzi be ibyo akora ngo abumbatire amahoro kuko na Debby Karemera yavuze ko mu kigo Peace Building Institute asanzwe akoramo akazi k’ubujyanama buri mwaka bahugura urubyiruko ku bigize amahoro arambye n’uko byasigasirwa.

Debby Karemera

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Munezero Clarisse yabwiye urubyiruko ko iyo abantu batekanye ari bwo bakora bakiteza imbere.

Kuri we, amajyambere yose ashingira ku mutekano urambye nawo ugatuma habaho amahoro.

Munezero avuga ko amahoro u Rwanda rufite akomoka ku mahitamo akwiye Abanyarwanda bagize ubwo biyemezaga kubana batibagiwe ko hari ibyigeze kubatanya kandi bikomeye.

Clarisse Munezero

Nibyo yise ‘kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’amateka.’

Yasabye urubyiruko kuzakomereza muri uwo mujyo kuko ari bwo ruzungikirwa mu buryo burambye n’imbuto zeze ku muruho ababyeyi barwo bagize.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yabwiye urubyiruko ko Leta izakomeza gufasha abaturage kubona ibisubizo by’ibibazo bitandukanye bibabuza amahoro.

Ibi biganiro ku mahoro byitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bantu 500 bavuye mu turere twose.

Ibi biganiro ku mahoro byitabiriwe n’urubyiruko rugera ku bantu 500 bavuye mu turere twose

Insanganyamatsiko  y’uyu munsi yagiraga iti: “Kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, Inkingi y’Amahoro n’Iterambere rirambye.”

TAGGED:AbanyarwandaAmatekafeaturedMunezeroUbumweUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Mu Biganiro N’Abarwanya u Rwanda Baba Muri Amerika
Next Article Abamasayi Bazunguza Imari Ibyabo Bigiye Gusubirwamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Mu Rwanda

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?