U Rwanda n’u Burusiya byemeranyije kubaka ingomero nto zitanga ingufu Nikileyeri kandi mu Rwanda hakubakwa n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga ry’izi ngufu.
Iby’ayo masezerano byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Major General( Rtd) Joseph Nzabamwita, wanditse kuri X ko isinywa ryayo ryabereye mu nama ya gatatu ihuza u Burusiya na Afurika (Russia-Africa Summit), yabereye i Moscow mu Burusiya.
Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva niwe uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama.
Mu nyandiko yacishije kuri X iherekejwe n’amafoto, Amb. Nzabamwita yanditse ati: “ Nasinye amasezerano hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB) na sosiyete y’u Burusiya ya Rosatom, agamije kubaka urugomero ruto rutanga ingufu za nikileyeri (Small Modular Reactor – SMR) ndetse n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga rya Nikileyeri.”
Ni ingufu zitazahumanya ikirere zizacungirwa hafi n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ikoranabuhanga rya Nikileyeri kizahugura abahanga n’abakozi b’inzobere mu bya tekiniki ijyanye nabyo.
Joseph Nzabamwita wahoze ayobora Urwego rw’u Rwanda rushinzwe umutekano n’iperereza, National Intelligence and Security Services, NISS, yanditse ko ikoranabuhanga u Rwanda ruzakura muri ubwo bufatanye, rizagira uruhare mu guteza imbere ubuvuzi, cyane cyane mu kuvura kanseri, kubungabunga umusaruro w’ubuhinzi, gukora ubushakashatsi ku miterere y’ubutaka n’amabuye y’agaciro no kuyatunganya.
Rizanafasha mu kongera amashanyarazi ahendutse agera mu ngo z’Abanyarwanda no guteza imbere uburezi n’ubumenyi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga.
Iyi gahunda iri mu nkingi z’ingenzi zitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, hashingiwe kuri Gahunda ya NST2 n’Icyerekezo 2050.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kubaka ibi bikorwa remezo bizatangira mu Rwanda mu gihe cya vuba, bikazanafasha urubyiruko kubona akazi.
Ibi kandi byemejwe n’ikinyamakuru cya Leta y’u Burusiya kitwa Sputnik.
Ni intego ya Perezida Kagame
Kuwa 10, Werurwe, 2026, Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama mpuzamahanga yigaga ku iterambere ryo gukoresha ingufu Nikileyeri yabereye i Paris mu Bufaransa.
Yari Inama ya Kabiri Mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’izi ngufu (Second Nuclear Energy Summit), yari yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, inzego z’imari, abashoramari n’impuguke mu by’izi ngufu.
Yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA).
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kuba igihugu gifite ubukungu buhanitse mu 2050, kandi ko ibyo bisaba amashanyarazi menshi kandi ahoraho.
Niyo mpamvu rwafashe icyemezo cyo gushyira ubwo bwoko bw’ingufu mu nkingi z’ingenzi z’ingamba zarwo z’iterambere.
Yavuze ko izi ngufu zizafasha kongera aho u Rwanda rukura amashanyarazi azatuma inganda zarwo zikora neza bikihutisha impinduka mu bukungu.
Yagaragaje ko Abanyarwanda bamaze guhugurwa mu bumenyi n’ubuhanga bijyanye n’izo ngufu, binyuze mu bufatanye n’ibigo mpuzamahanga, hakaba haranatangijwe amasomo ajyanye n’ubu bumenyi muri Kaminuza y’u Rwanda.
Kagame yasabye ko za Leta, ibigo by’imari n’abashoramari bafatanya gushaka uburyo bwo gutera inkunga imishinga ya Nikileyeri muri Afurika.
Ese izo ngufu zifite akamaro akahe?
Ingano nto cyane ya Uranium (nicyo kinyabutabire ahanini gitanga ziriya ngufu nubwo hari ibindi nka Plutonium) ishobora gutanga amashanyarazi menshi cyane, kandi uruganda rugakora igihe kirekire rudahagarara.
Ni amashanyarazi yafasha inganda nyinshi kubona amashanyarazi zikeneye ngo zitange umusaruro munini.
Ahandi izi ngufu zigira akamaro kenshi ni mu buvuzi buzikoresha mu gusuzuma no kuvura kanseri, ndetse no gukora ibikoresho byo kwa muganga.
Mu buhinzi naho, izo ngufu zikoreshwa mu kubungabunga ibiribwa, kugabanya udukoko twangiza imyaka no kongera igihe umusaruro umara utarangirika.
Hari ibyo kwitondera…
Ingufu Nikileyeri zigira ubukana bwinshi k’uburyo ari ngombwa ko zibungwabungwa mu buryo bwose bushoboka.
Iyo habaye impanuka ikomeye, imirasire yazo mu ndimi z’amahanga bita ‘radioactive’ ishobora kwangiza ubuzima bw’abantu n’ibidukikije, abantu bagapfa ari benshi kandi ingaruka zikazamara igihe.
Ibyo byigeze kuba aho Ukraine y’ubu iherereye ubwo ahahoze uruganda rwa Chernobyl rwari rugizwe n’ibyuma bine( bita reactors) bitanga amashanyarazi, kimwe muri byo cyaturikaga.
Mu ijoro ry’impanuka, abakozi bakoraga igerageza ryari rigamije kureba niba turbine (ni icyuma kikaraga kigatanga amashanyarazi) yakomeza gutanga amashanyarazi mu gihe umuriro w’amashanyarazi asanzwe waba ugiye.
Ariko ibintu byagenze nabi kubera guhurirana kw’ibibazo birimo:
– Inenge mu miterere ya reactor yo mu bwoko bwa RBMK.
– Amakosa mu mikorere y’abakozi.
– Kudakurikiza neza amabwiriza y’umutekano.
– Igerageza ryakozwe mu buryo butarimo igenzura n’ubwitonzi bihagije.
Ibi byatumye ubushyuhe bwiyongera mu buryo bukabije, ‘reactor’ ya kane iraturika hakurikiraho inkongi.
Niba u Rwanda rwiyemeje gushora muri iryo koranabuhanga, ni ngombwa ko rushyiraho gahunda zirambye zo kwita ku myanda ya radioactive isaba kubikwa ahantu hihariye kandi hizewe by’igihe kirekire.
Igihugu kigomba gushora menshi mu kubaka urwo ruganda, kikagira abakozi b’inzobere n’ubugenzuzi bukomeye kandi buhoraho.
Ni uruganda rusaba amazi menshi kandi ahoraho atuma ibyuma bitanga amashanyarazi bihorana ubukonje bukenewe.
Ku rundi ruhande, ni ngombwa kuzirikana ko ingufu nikileyeri zitavuze intwaro za kirimbuzi.
Izo u Rwanda rushaka gukoresha ni izo gutanga amashanyarazi n’izindi serivisi zifitiye abaturage akamaro.
Intwaro kirimbuzi zo zikoresha ikoranabuhanga ritandukanye n’uburyo butandukanye bwo kurekura ingufu.

