Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Dukora K’Uburyo Nta Munyarwanda Usigara Inyuma Mu Ikoranabuhanga-PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Dukora K’Uburyo Nta Munyarwanda Usigara Inyuma Mu Ikoranabuhanga-PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2022 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngitente yabwiye abanyacyubahiro bari mu Murwa mukuru wa Estonia witwa Tallinn ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo abarutuye n’abarugenda bagerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga.

Ni mu ijambo yabagejejeho mu nama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga yiswe Tallinn Digital Summit ibera muri Estonia.

Ngirente avuga ko kubera ko muri iki gihe ibintu byose bishingiye ku ikoranabuhanga, ni ngombwa ko abantu bose bahabwa amahirwe yo kuribyaza umusaruro kugira ngo batere imbere.

Avuga ko ari byo u Rwanda rukora.

Ati: “U Rwanda rukora k’uburyo nta muntu usigara inyuma m’ugukoresha ikoranabuhanga kandi bikorwa binyuze mu bufatanye butagira uwo busiga inyuma.”

Icyakora Dr. Edouard Ngirente uyobora Guverinoma y’u Rwanda avuga ko nk’uko bimeze n’ahandi, mu Rwanda n’aho hari ikibazo cy’uko hari abagizi ba nabi bakoresha iryo koranabuhanga mu nyungu zabo.

Avuga ko kimwe mu bijyana n’iri koranabuhanga  ari uko umutekano waryo ushobora guhungabanywa n’abantu bataba mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rukora rugamije ko abaturage barwo bagira ikoranabuhanga binyuze mu kubona ibintu bine by’ingenzi.

Ibyo ni ibikorwaremezo, ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga, murandasi ndetse n’ubwirinzi.

Mu ugukumira ibyaha bikorerwa kuri murandasi, Dr.Ngirente avuga ko ubufatanye ari ngombwa kubera ko  murandasi ari ikita rusange ku bihugu hafi ya byose byo ku isi.

EAC: Igice Cy’Afurika Kibasiwe N’Abajura Bakoresha Ikoranabuhanga

 

TAGGED:featuredIkorabuhangaIntebeMinisiteriNgirente
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pariki Z’u Rwanda Zirindwa N’Abarenga 500
Next Article Ubudage Burashaka Guhugura Abapolisikazi B’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Kagame Yaganiriye N’Abayobora Ikigo Nyafurika Cy’Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?