Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iby’Amarozi Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda Bivugwa Henshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Iby’Amarozi Mu Mupira W’Amaguru Mu Rwanda Bivugwa Henshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2025 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uyu mukino uri mu yindi iba ikomeye ihuza ibigo bya Leta
SHARE

Mu gihe byari bimaze iminsi byumvikana mu makipe akomeye muri shampiyona y’u Rwanda, iby’amarozi mu kibuga byavuzwe no mu mukino ihuza ibigo bya Leta y’u Rwanda.

Urugero ni umukino waraye uhuje ikipe y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC n’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, Emmigration, ukaba wabereye ku kibuga cyo muri IPRC-Kigali saa cyenda n’igice z’amanywa.

Mu buryo butunguranye, buri kipe yikanze ko yarozwe n’iyo bari bagiye gukina ndetse nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyanditse, umukinnyi umwe kuri buri kipe yabanje kwanga kwinjira mu kibuga kubera ibyo bita amarozi.

Ndetse byageze ubwo habura abakinnyi babiri kuri buri kipe, biba ubwo bari bagiye gufata ifoto y’ikipe yose.

Abo ku ruhande rw’ikipe y’abakora mu rwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka, Immigration FC, Idrissa yanze kuyijyamo mu gihe Mudacumura Jackson bita Rambo( ukinira RBC FC) nawe yabyanze.

Nyuma yo kubona ko bifashe indi ntera, abasifuzi banzuye ko umukino utangira  kuko buri kipe yari ifite10 kandi hajyamo 11.

Rambo wa RBC abonye ko umusifuzi yanzuye ko umupira utangira, yahise asaba abasifuzi kumuha uburenganzira bwo kujya mu kibuga.

Ku ruhande rw’ikipe bari bahanganye, Idrissa yahise nawe ava mu rwambariro aza gukina, abasifuzi barabimwemerera.

Mu mukino wabanje, Immigration FC yari yatsinze RBC FC igitego 1-0 kandi kuri iyi nshuro ni ukuvuga mu mukino waraye ubaye, RBC yagombaga gutsinda ibitego birenze kimwe.

Hagati aho ikipe y’Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka mu Rwanda ifite yo kuzakina amarushanwa nyafurika azabera muri Algérie nyuma yo kwegukana igikombe i Dakar muri Sénégal.

TAGGED:AmaroziIbigoImikinoImmigrationLetaRBCRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Ivuga Ko Yiyemeje Gukurikiza Ibyo Umuhuza Asaba
Next Article Mu Bushinwa Haravugwa Indwara Yo Mu Buhumekero Iteye Bamwe Ubwoba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?