Mu masaha make ari imbere mu Nteko Ishinga Amategeko harabera irahira ry’abayobozi bashya muri Guverinoma.
Urayoborwa na Perezida Kagame nk’uko bigenwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryasohotse Tariki 01, Ukuboza, ryagennye ko Minisiteri w’ Ubuhinzi n’Ubworozi aba Dr. Telesphore Ndabamenye, Dr. Solange Uwituze akaba Umunyamabanga wa Leta.
Ryagennye kandi ko Dr.Usta Kayitesi aba Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET naho Gen (Rtd) James Kabarebe akaba Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Perezidansi.
Dr. Charles Murigande yagizwe Senateri.
Kutahiza aba bayobozi birabira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.


