Abashinzwe gushyiraho politiki z’ishoramari mu Rwanda basaba ubuyobozi bwa Kaminuza enye ziri muri Huye guhuza ubwenge, imbaraga n’imari by’abifite hagakorwa imishinga yo kuhateza imbere.
Muri Kaminuza enye ziri muri aka Karere higamo abanyeshuri 18,000, biyongeraho abarimu, abashakashatsi n’abandi bakozi, bose bakagera ku bantu 20,000.
Kaminuza ziri muri Huye ni Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, rikaba ari yo ngari mu yandi mashami y’iyi Kaminuza nkuru mu myaka kurusha izindi kuko yashinzwe ku italiki 03, Ugushyingo, 1963.
Yigisha ubugeni n’ubumenyamuntu, ikigisha ubushabitsi (business), ubuvuzi n’amasomo ajyanye nabwo.
Muri aka Karere kandi haba Kaminuza ya Kiliziya Gatulika yitwa Catholic University of Rwanda — ifite ishami rinini ahitwa Taba, hakaba Kaminuza y’Abaporotesitanti (Protestant Institute of Arts and Social Sciences, PIASS), Huye Campus nayo ifite ishami i Taba, Huye.
Muri Huye kandi haba Ishuri rikuru ryigisha ubumenyi ngiro na siyansi rya Rwanda Polytechnic College.
Irindi shuri riri ku rwego rwa Kaminuza ni ishuri ryigisha amategeko ryitwa Institute of Legal Practice and Development (ILPD) riri i Tumba ryibanda cyane ku bumenyi n’amahugurwa mu by’amategeko.
Ikindi kifuzwa ni uko inzego z’iterambere ryo muri aka Karere zakongererwa imbaraga, izo ni: Siporo, Ubuhinzi n’Ubworozi, Inganda, Ubukerarugendo n’Uburezi.
Mu bworozi, muri RAB Songa hakorerwa ubushakashatsi ku nka cyane cyane gushaka intanga zitangwa n’ibimasa bigafasha aborozi kuzamura umukamo n’ubwinshi bw’inyama.
Guhuza ubuhanga muri ibyo bintu no kuganiriza abaturage uko babibyaza umusaruro byagirira akamaro abatuye Huye kandi -mu gihe kirambye- bikazazamura umusaruro w’inyama n’amata mu gihugu.
Jean-Guy Afrika uyobora RDB yabwiye abashoramari bo muri Huye gushyiraho imikoranire naza Kaminuza; ubwenge bwazo bigahuzwa n’amafaranga y’abashoramari bikagira akamaro kagaragarira mu guhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza.

Ati: “Kugira ngo Huye irusheho gutera imbere, hakanewe ko n’abamaze kuhashora imari bongererwa uburyo, bakagura imikorere. Kuba hakorwa irindi shoramari nabyo birakenewe ariko byose bigakorwa mu bufatanye bwaza Kaminuza n’abikorera mu giti cyabo.”
Ange Sebutege uyobora Akarere ka Huye avuga ko aho aka Karere gaherereye hatanga amahirwe yo kugashoramo.
Uretse kuba karimo izo Kaminuza zigwamo n’abanyeshuri benshi n’abarimu bakeneye amacumbi n’ibindi, karimo n’ubuhinzi bw’ikawa ahitwa Maraba hera iri mu zikundwa kurusha mu zindi mu gihugu.
Ikawa yo muri aka gace imaze kuba iya mbere incuro ebyiri yikurikiranya bigatuma ikundwa henshi ku isi.
Ahandi ni mu cyanya cy’inganda cya Huye hazashyirwa izigera kuri 11 zimwe zikaba zikora, mu gihe izindi zicyubakwa.
Inyinshi zifite aho zihuriye n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kandi, nk’uko Meya Sebutege abivuga, zikwiye kuzakemura ibura ry’ibikoresho byo gupfunyikamo bikozwe mu bintu bitangiza cyangwa ngo bibangamire ibidukikije.
Muri zo harimo n’izizakora imiti, izitunganya ikawa n’izindi.

Sebutege avuga ko hamwe mu hagomba gushyirwa imbaraga ari mu buhinzi bwaba ngangurarugo cyangwa ubuhinzi ngengabukungu bw’ikawa na avoka.
Asanga abaturage batatera imbere bashonje, agasaba abikorera kuzongera imbaraga mu buhinzi buhuza ubutaka, bukoresha ifumbire y’imborera na ‘mvaruganda’.
Za hoteli zo kwakiriramo abasura Huye nazo zikwiye kongerwa nk’uko Sebutege abivuga kuko ziha akazi abantu benshi kandi Huye ikaba iri gutera imbere, iganwa na benshi.
Umuyobozi ushinzwe kwandika imishinga muri RDB, Richard Kayibanda-mu kiganiro cyo kungurana ibitekerezo ku ishoramari ryo muri Huye- yavuze ko hari ikoranabuhanga rifasha mu kureba niba ubusabe bw’ishoramari bwatanzwe bwaba bwasubijwe mu gihe cyagenwe.
Ati: “Iyo umaze kwandikisha umushinga, haba hari ushinzwe kuzakurikirana ibyawo. Hari kandi n’inyoroshyo zigenwa hashingiwe ku ngano y’ayo washoye, ukaba wasonerwa umusoro runaka ku ijanisha rya 3%,5% n’ibindi.”
Dr. Muganga Kayihura uyobora Kaminuza y’u Rwanda yijeje abari aho ko Kaminuza izakorana n’abikorera ngo intego mu iterambere rya Huye zigerweho.
Avuga ko ikigo ayoboye kihaye gahunda y’uko ibikorwa byose bizakorwa hashingiwe k’ukubyaza umusaruro ubumenyi cyangwa ubutaka bwa Huye.
Ati: “Ikigamijwe muri ibyo byose ni ubufatanye. Mutugane dufatanye, mutwereke aho twashyira imbaraga mu bushakashatsi dukora nka Kaminuza.”
Icyanya cy’inganda cya Huye gifite ubuso bwa hegitari 263.
Huye ifite intego y’uko bitarenze umwaka wa 2029, abazaba batuye imijyi yayo bazaba bari hagati ya 20.9% kikagera kuri 35% by’abaturage bose.
Nibiba nk’uko babiteganyije, bizaba bivuze ko ako Karere kazaba gafite inganda, serivisi n’ibindi bibyara amafaranga yo kubeshaho abaturage
Umujyi ufite ibyo bikorwaremezo ugira aho abantu baruhukira, ahakorera inzego za Leta, imihanda, ibitaro, aho kwidagadurira, inzego z’umutekano, iz’ubuzima n’ibindi bikenerwa mu guteza imbere abatuye imijyi.
Muri iki gihe, imibare iri ku rubuga rw’aka Karere igaragaza ko gatuwe n’abaturage 381,900 batuye ku buro bwa Km2 581.5.
Umujyi wa Huye kandi uri mu bilometero 135 uvuye mu Mujyi wa Kigali, ukaba ku kilometero 156 uvuye i Bujumbura mu Burundi na kilometero 151 uvuye i Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
KANDA UREBE VIDEWO Y’ITERAMBERE RYA HUYE:

