U Rwanda Rwatangije Uburyo Bwo Kuzihaza Mu Biribwa

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Dr Solange Uwituze mu imurikabikorwa ry'ubuhinzi n'ubworozi rya 2026. Ifoto@MINAGRI.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yatangaje ko Guverinoma igiye gushyiraho ubufatanye bushya buzafasha guhindura ibitekerezo n’ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi bikavamo ibisubizo bizafasha igihugu kuzihaza mu biribwa.

Uwituze yavuze ko ubwo bufatanye mu Cyongereza bise Rwanda Food Innovation Partnership (RFIP), buzashyira mu bikorwa Ingamba z’Igihugu zigamije guteza imbere guhanga udushya mu rwego rw’ibiribwa (Rwanda Food Innovation Ecosystem Strategy 2026–2035), bukazashyirwa mu bikorwa n’abahanga mu guhanga udushya, abashakashatsi, abashoramari, inzego zigenzura n’ibigo bya Leta kugira ngo iterambere mu rwego rw’ibiribwa ryihute.

Ati: “Intego ni ugushyiraho uburyo buhuriweho buzatuma udushya tudakomeza gutekerezwa gusa ahubwo hagatangira uburyo bwo kudushyira mu bikorwa ngo tuzabyare ibisubizo bizatuma igihugu kihaza mu biribwa.”

Ku wa 24 Nyakanga(7) 2026 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje izi ngamba, itanga uburenganzira bwo gushinga RFIP, rukaba urubuga ruzafasha gushimangira gahunda z’u Rwanda zigamije kubaka urwego rw’ibiribwa rufite imbaraga.

Izi ngamba zateguwe ku bufatanye n’umuryango AGRA hamwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (World Economic Forum) kandi ni ingirakamaro k’u Rwanda kuko rusanzwe rufite ubukungu ahanini bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Ni urwego rutanga hafi kimwe cya kane cy’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP),  rugatanga akazi ku bantu bagera kuri 60% by’abakora.

Icyakora, ubwinshi bw’abakora ubuhinzi ntibugendana n’umusaruro batanga bityo Leta igasanga hari ibikwiye gukorwa ngo byombi bigendane.

Dr Uwituze avuga ko kimwe mu bitubya umusaruro mu buhinzi ari uwangirikira mu isarura no mu kuwuhunika.

Ikindi ni uko nta mashini zihambaye zikoreshwa mu buhinzi, nta nganda nyinshi kandi zigezweho zitunganya umusaruro ubuturukamo… ibyo byose bigateza ibibazo birimo no kugwingira kw’abana.

Uwituze ati: “Izi ngamba zije kunganira gahunda zisanzwe zihari, zihuza ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubushakashatsi, amategeko n’ishoramari.”

Yavuze ko u Rwanda rwigiye k’Ubuholandi nka kimwe mu bihugu byohereza hanze ibikomoka ku buhinzi byinshi kubera ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, za kaminuza, abikorera n’abahinzi, nubwo gifite ubutaka buto.

Ahandi hatanga urugero muri ibi ni muri Singapore, igihugu cyubatse urusobe rw’udushya mu biribwa rwibanda ku mutekano wabyo, kuzamura ubwinshi bwa poroteyine zisimbura izisanzwe no guhinga mu mijyi, bikayifasha gukurura ishoramari mu ikoranabuhanga ry’ibiribwa.

Uburyo bwa RFIP buzaba urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa Ingamba z’Igihugu z’Udushya mu Biribwa za 2026–2035.

Buzaba kandi urubuga ruhuza Leta n’abikorera hagamijwe gukusanya ubushobozi bw’amafaranga, ubumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo udushya twahanzwe tugezwe ku isoko bidatinze.

Nk’uko Uwituze yabivuze, RFIP izaba ifite inshingano esheshatu zirimo guhuza abahanga mu guhanga udushya n’abashoramari, kubahuza n’abashakashatsi n’inzobere mpuzamahanga, gufasha ihererekanywa ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, kuba irembo ryinjirirwamo n’abifuza guhanga udushya mu biribwa, gutanga amakuru afasha kunoza politiki no kumenyekanisha gahunda y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Mu cyiciro cya mbere (2026–2027), RFIP izakorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifite abakozi 10, bakazafashwa n’abandi bakozi bazaturuka mu zindi nzego za Leta.

Izagenzurwa na Komite ihuriweho n’inzego za Leta zirimo MINAGRI, Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’izindi nzego bireba.

Guhera mu mwaka wa 2028, biteganyijwe ko RFIP izigenga, ikagira ubuzima gatozi, inama y’ubutegetsi n’uburyo burambye bwo kwishakamo ubushobozi.

Izi ngamba zigamije kugeza u Rwanda ku rwego rw’ikitegererezo muri Afurika mu kugeragereza no guteza imbere udushya mu rwego rw’ibiribwa bitarenze mu 2035.

Ni ingamba zizahuzwa na Vision 2050, NST2 na PSTA5.

Intego nkuru  ni ukugabanya igihe, ikiguzi n’imbogamizi abahanga mu guhanga udushya bahuraga na zo, hagashyirwaho uburyo bworoshye bwo kubona ibyangombwa, kugerageza ikoranabuhanga, kubona ubushobozi bw’amafaranga no guteza imbere ubumenyi.

Guverinoma iteganya ko izi gahunda zizafasha kugabanya igwingira ry’abana rikava kuri 27% rikagera munsi ya 15% bitarenze mu 2029, kongera agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ibiribwa kakarenga miliyoni $ 650  mu 2035, ndetse hagahangwa  imirimo 30,000 ku rubyiruko.

Biteganyijwe ko izi ngamba n’uru rubuga bizatangizwa ku mugaragaro mu nama Africa Food Systems Forum 2026, izabera i Kigali kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4, Nzeri(9) 2026.

Nyuma y’iyo nama, RFIP izatangira ibiganiro n’abafatanyabikorwa bashya  inatangize gahunda zayo zo guteza imbere udushya mu gihembwe cya kane cy’umwaka wa 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *